Bang Media

quarta-feira, 4 de Abril de 2012

Amateka y'Ibihugu-nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo II

4. Ingoma y’u Bukunzi

Ingoma ya Bukunzi nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri Komini ya Karengera na Nyakabuye (mu Karere ka Nyamasheke ).Ingoma –Ngabe yabo yari “NYAMUGANZA “ Ingoma ya Bukunzi yigaruriwe na Kigeli II Nyamuheshera ariko ntiyahatwara burundu ,ahubwo abaha ubwigenge bucagase,nu ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wabo ,ariko igice kimwe cy’amakoro y’ I Bwami kikajya I Rwanda bakomeza kujya bamusororera.

Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’ u Rwanda.Abami bakurikiye Ndabarasa nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko .Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje,bituma baguyaguya umwami w’u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w’ u Rwanda burundu agerageze kumugandukira, ariko biranga,kugeza naho boherejeyo abasirikaree birananirana kugeza igihe apfiriye urw’ikirago mu w’1923.Ababiligi nabo basanze aruko bimeze,bo bahisemo kohereza igitero cy’abasirikare mu w’1924 na 1925.

NGOGA BIHIGIMONDO, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w’1923 kugeza mu w’1925.Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko,maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b’u Rwanda.Nibwo bahagabira uwitwa Rwagataraka aba Umutware waho.Ingoma ya Bukunzi izima ityo.

5. Ingoma ya Busozo

Ingoma ya Busozo nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Igihugu cya Busozo nacyo cyari muri Perefegitura ya Cyangugu muri Komini Nyakabuye (Agace gato ko mu Karere ka Nyamasheke).Nabwo bigaruriwe na Kigeri III Nyamuheshera nabo abaha ubwigenge bucagase nk’uko yabigenje mu bwami bwa Bukunzi.Icyo gihugu nacyo cyari icy’Abavubyi, umwami uherutse w’u Busozo ni RUHINGA II.Yazunguye se NYUNDO watanze mu w’1904.

U Busozo nabwo bwaje kwigarurirwa n’Ababiligi bakoresheje imbaraga za gisirikare mu bitero bagabye bikurikiranye n’ibya Bukunzi ,ni ukuvuga mu w’1925 kugeza mu w’1926.Ubwo RUHINGA ntibamwica kuko yitanze mu maboko yabo ,ahubwo bamucira ahandi,ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware waho.Nguko uko ubwami bwa Busozo bwazimye burundu.

6. Ingoma y’u Buliza

Ingoma y’u Buliza yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera izi ngoma zombi zayoborwaga n’Abasinga (kimwe n’iy’u Banacyambwe ) .Ingabe yabo yari BUSHIZIMBEHO.Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’ U BUMBOGO (muri Komini Musasa,Rushashi na Tare ho muri Kigali ).Ubu ni mu Karere ka Gakenke.Cyari kigizwe na none n’UBULIZA nyirizina (muri Komini Rutongo ,Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali ).Ubu ni mu Karere ka Rulindo .Umwami w’u Buliza uzwi cyane ni MUGINA ,umurwa we ukaba wari Nyamitanga ho kuri Jari ,nyuma u Buliza bwaje kwigarurirwa na Cyilima Rugwe amaze kwica Mugina umwami w’u Buliza


7. Ingoma y’u Bwanacyambwe

Ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yategekwaga n’ibikomangoma by’Abongera kimwe n’iy’u Buliza. Ni ukuvuga ko na cyo cyayoborwaga n’Abasinga. Ingabe yabo yari Kamuhagama. Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’u Bwanacyambwe nyir’izina(muri Komini Nyarugenge, Rubungo na Kanombe ho muri Kigali). Ubu ni mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Cyari kigizwe na none n’u Buganza bw’epfo (muri Komini Murambi, Muhazi, Mukarange na Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali). Ubu ni mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo.

Umwami w’u Bwanacyambwe uzwi cyane ni Nkuba ya Nyabakonjo ; nyuma Ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya, Nkuba ya Nyabakonjo Umwami w’u Bwanacyambwe agahungira i Bugufi amaze kuneshwa. Muri icyo gihe nibwo ingoma y’Abongera b’Abasinga yazimye burundu.

8. Ingoma y’u Bugesera

U Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’imifunzo n’ibiguhu(imyobo n’amasenga y’inyamaswa) biciyemo imigende n’ibinamba by’amasanzure y’Akanyaru n’Akagera.

Abami bategekaga u Bugesera bari Abagesera, Ikirangabwoko cyabo cyari Inyamanza.

Agatsinda n’Ingabe y’u Bugesera yitwaga Rukombamazi, cyari igihugu kirimo ikiyaga cya Mugesera ari naho iryo zina ryakomotse. Naho impfizi y’i Bwami yitwaga Rushya. Iki gihugu cyitwaga u Bugesera bw’Abahondogo.

Igihugu cy’u Bugesera kigizwe na Komini Kanzenze, Ngenda na Gashora ho muri Kigali(ubu ni mu Karere ka Bugesera). Cyari gituwe n’Abahondogo, Uumwami w’u Bugesera wategekaga kugeza butsinzwe n’u Rwanda ni Nsoro IV Nyamugeta.

Kubera ko intambara yo kwigarurira u Bugesera yashojwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746, yabaye icyorezo cyane hagapfa Abahondogo benshi, Abahondogo nyabo basigaye mu Rwanda ni mbarwa.

9. Ingoma y’u Bushiru

Ubwami bw’ u Bushiru bwategekwaga n’Abami b’Abagesera, ingoma-ngabe yabo yari Nkundabashiru. Aho bari batuye habarizwa muri Komini Karago na Giciye(mu Karere ka Nyabihu).

Ubundi amateka akaba agaragaza ko inkomoko yabo ari iyo mu Bagesera b’Abazirankende bo mu Gisaka.

Igihugu cy’u Bushiru cyari igihugu gikaze cyane n’ubwo cyari gito cyarangwaga n’imirwano ikaze y’ibihe byose. Umwami w’ u Rwanda wahigaruriye ni Yuhi IV Gahindiro, ariko ntiyahashyira urugo na rumwe, n’abo yohereje kumuhagararira nabo nta wigeze ahatura kuko bahatinyaga cyane kubera ubugome bwabo buvanze n’uburozi bukaze.

U Rwanda rumaze kwadukwamo n’Abazungu, mu mwaka w’1924, Ababiligi niho bategetse Nyangezi kujya kubatwarira u Bushiru we na Musinga babwomekaho u Bwanamwali. Ingoma y’ u Bushiru izima ityo.

Dore bamwe mu Bami b’u Bushiru n’Abami b’u Rwanda bategekeye igihe kimwe :

U BUSHIRU U RWANDA

Gasiga –Ngwabije Cyilima II Rujugira 1740

Nyamakwa I Mudende Kigeli III Ndabarasa 1753

Nyamwanga-Ngumije Mibambwe III Sentabyo 1780

Sangano –Burondwe Yuhi IV Gahindiro 1785

Kibogora-Shyirambere Mutara II Rwogera 1835

Nyamakwa II Nditunze Kigeli IV Rwabugili 1860

Nyamakwa II Nditunze (yatanze mu w’1938 Mibambwe Rutalindwa 1896

Kidahiro Yuhi V Musinga 1897

Kidahiro (yatanze mu w’1954) Mutara III Rudahigwa 1931

Abami b’u Bushiru kimwe n’abandi bami bo mu majyaruguru bagengwaga n’umuco w’ubukonde, mu gihe abandi bami(bo mu majyepfo n’I Burasirazuba) bagengwaga n’umuco w’ibikingi n’inka.

.

Ibitabo byifashishijwe :

- Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)

- Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis)

-Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.)

-Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger)

-Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)

-Ingoma i Rwanda (P.SIMPENZWE)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...