Bang Media

quinta-feira, 12 de Abril de 2012

Amateka y'urutare rwa Ngarama

urutare rwa ngarama
Umuntu wese iyo yumvise izina Ngarama ahita atekereza kuri ka gatekerezo ka NGARAMA na SARUHARA RWA NKOMOKOMO umwami w’ibishwi n’ibisiga.Gusa uyu munsi ntitugiye kuvuga ibijyanye n’icyo gitekerezo ahubwo tugiye kuvuga ku rutare rwa NGARAMA bakunze kwita
Ibare rya NGARAMA.
Urutare cyangwa se ibare rya Ngarama riherereye mu murenge wa Ngarama,akarere ka Gatsibo,mu ntara y’iburasirazuba.Mu birmetero bikabakaba makumyabiri(20 Km) uvuye ahitwa mu byapa bya Ngarama ku muhanda KIGALI-NYAGATARE.

Ukigera mu gasanteri ka Ngarama,wubura amaso ukabona urutare runini rukabakaba hegitari eshatu.Urwo rutare rufite amateka cyane dore kiyo urutambagiye uhabona Ikirenge cy’umwami”RUGANZU NDORI”,iriba ry’imbwa ze ndetse n’ingoma iri mu rutare uhondaho ibuye bikavuga nk’ingoma. Bigaragaza koko ubwenge n’ubuhangange bw’uwo mwami nkuko bivugwa mu mateka. Iyo uhagaze kuri urwo rutare uba witegeye udusozi twa Kimbugu,Kigasha,Kibare na Mpangare ya Gitinda, ndetse n’umusozi wa Gatsibo k’imitoma witiriwe akarere ka Gatsibo mu mateka havugwa nkaho umwami RUGANZU NDOLI twavuze haruguru yimikiwe avuye Karagwe kwa KAREMERA uwari umutware waho aho yari yarahungiye.Tugarutse ku by’uru rutare.
Dore bimwe mubintu bidasanze twahasanze nkuko twabikomojeho haruguru.

Urutare rwa Ngarama ruri mubintu nyaburanga ubona bikenewe kwitabwaho nkuko twabiganirijwe nabo twahasanze.Urwo rutare ruteye amabengeza kuburyo twanahasanze abantu baje kuhafatira amahumbezi.Muribo twahasanze umusore Kwibuka Jean Claude utuye I Ngarama.Yatangiye atwibwira nkuko bisanzwe adusobanurira imiterere yuru rutare. Namateka amwe namwe yarwizeho dore ko afite imyabushobozi mu ndimi n’ubuvanganzo.Twahasanze n’amazu atuzuye bisa naho hatangiye igikorwa cyo kurutunganya ariko ubu tuvugana byarahagaze.
Uhasanga abasore n’inkumi cyane cyane,abanyeshuri b’ibigo bihaturiye nka APEM Ngarama,na COBANGA(college Baptiste de Ngarama),ndetse n’ingabo z’igihugu zo mu kigo cya gisirikare cya Ngarama usanga mu minsi y’impero z’icyumweru(week-end) ingero zitandukanye ziba zahatembereye.

Bigaragara ko urutare rwa Ngarama,uretse kuba ingobyi y’amateka,n’ikiza nyaburanga gikwiye kwitabwaho nkuko n’ahandi hose mu Rwanda hafite ubwiza nyaburanga hitabwaho.
Uruhare rwa REMA na ORTPN rurakenewe ngo ubwo ubwiza nyaburanga bwitabweho kandi bunabyazwe umusaruro.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...