Bang Media

quinta-feira, 5 de Abril de 2012

Barack Obama Ni Muntu Ki

barack obama
Barack Obama ukomoka ku mubyeyi w`umunya Kenya n`uw`umunyamerika yakuriye muri Hawai ndetse no muri Indoneziya, yabaye umukorarabushake muri Chicago, uwunganira abandi mu manza, akaba yaraje kuba senateur wa Illinois, Barack Obama yabaye ku mugarago perezida wa leta zunze ubumwe z`America ku italiki ya 20 mutarama 2009. Uru ni urugendo rwe kuva muri senat ya leta ye ya Illinois kugera abaye perezida wa leta zunze ubumwe z`Amerika.

1996 yinjiye muri senat ya leta ya Illinois


Ni mu mwaka wa 1995 ubwo uwari uhagarariye leta Illinois muri congres y`America Mel Reynoldsyeguraga kuri uwo mwanya. Icyo gihe abantu benshi bitabiriye gupiganirwa uwo mwanya. Muri abo harimo umugore w`umwirabura witwa Alice Palmer , uyu mugore akaba yari senateri wo muri leta ya Illinois. Aha twabibutsa ko buri leta mu zigize leta zunze ubumwa z`Amerika iba ifite sena yayo. Iki gihe rero ni bwo Barack Obama yagize icyifuzo cyo gusimbura uyu Alice Palmer washakaga kwiyamamariza kujya muri congres.

Obama yahise yifashisha Toni Preckwinkle umugore w`umwirabura wari mu buyobozi bw`umujyi wa Chicago wahise abimushyigikiramo.

Alice Palmer yaje gutsindwa muri congres aho uwo mwanya wegukanwaga n`uwitwa Jesse Jackson Jr. uyu rero yashatse kugaruka muri sena ya Illinois asaba Obama ko yamuharira umwanya we ariko Obama ntiyabyemera . Obama yakomeje kotswa igitutu n`abirabura benshi bari incuti z`uyu mugore ngo areke kwiyamamaza kugirango Alice Palmer asubirane umwanya we ariko biba impfabusa.

Nyuma yaho byaje no kugaragara ko Barack Obama ariwe mukandida wenyine icyo gihe wari wujuje ibyangombwa kuko abantu bari basinyiye Alice Palmer kugirango yemerwe nk`umukandida atabashije kuberekana nuko kwiyamaza kwe ntikwemerwa.
Barack Obama yaje kugaragara nk`umukandida umwe kuri uwo mwanya kuko nabandi biyamamazaga icyo gihe byagaragaye ko batari bujuje ibisabwa nuko ahita atorerwa uwo mwanya.

2000 yatsinzwe mu matorora yo guhagaririra Leta ya Illinois muri Congres na Bobby Rush.


Mu mwaka w`i 1999 Barack Obama yafashe icyemezo cyo kwiyamariza kuhagararira leta ya Illinois ahoyari afite imyaka 38 gusa. Icyo gihe yari ahanganye n`uwitwa Bobby Rush uri muri bamwe mu baharaniye uburenganzira bw`abirabura bo muri amerika mu gihe cy`imyaka igera kuri 40.

Barack Obama yibwiraga ko bizamworohera gutsinda uyu Bobby Rush wari warigeze gutsindwa mu gihe yiyamarizaga kuba umuyobozi w`umugi wa Chigago ariko yaje gusanga atari ko bimeze kuko uyu mugabo yari akunzwe cyane mu gice cy`amajyepfo kiganjemo cyane abirabura.

Mu gihe gito batangiye kwiyamamaza Bobby Rush yahabwaga amahirwe angana na 90% kuri 11% yahabwaga Obama utari yaranagize umuntu n`umwe ukomeye yifashisha mu kwiyamaza kwe kandi atari azwi cyane. Bobby Rush yavugaga buri gihe ko Obama nta burambe aragira kandi ko ntacyo arakora. Uyu kandi yagaragazaga Obama nk`umuzungu ufite uruhu rw`abirabura abihereye ko yari yarize muri kaminuza za Havard na Chicago we yavugaga ko ziri muri kaminuza z`ubutegetsi bw`abazungu.


Barack Obama rero yaje gutsindwa bigaragara muri ayo matora aho uwo bari bahanganye Bobby Rush yegukanya amajwi asaga 65%. Ibi byababaje cyane Obama watangiye kwibaza icyo gihe ukuntu yava muri Politiki ariko bamwe mu bari bamufashije kwiyamamaza icyo gihe bakomeza kumuhumuriza bamubwira ko kuba yatsinzwe muri ayo matora atari ikintu kibi kuri we kuko iyo aza gutsinda muri ayo matora byari kugaragara ko bifite aho bihurira nuko ari umwirabura bikaba byari kuzamubangamira mu kugirirwa ikizere n`abazungu.

Barack Obama nubwo atabashije gutsinda ayo matora, yigaragaje nk`umuntu ushobora gukusanya inkunga nyinshi aho yabashije kubona 600 000 by`amadorari y`amerika agitangira.

Yanagaragaye kandi nk`umwirabura wabashije gutorwa n`abazungu benshi.

Mu mwaka wa 2003 yaje noneho kugira igitekerezo cyo kwiyamamariza kuba senateri muri sena y`Amerika agahagararira Leta ya Illinois. Yahise agirana inama na bamwe mu bantu be ba hafi ndetse n`abajyanama be b`abirabura abagezaho icyo gitekerezo ari bo Marty Nesbitt, Valerie Jarett, John Rogers... uyu Valerie Jarett akaba ari umujyanama we wihariye muri White house.

Abo bantu bose icyo babivuzeho byabaye kumuca intege bamubwira ko bidashoboka ko azongera agatsindwa kandi ko ibyo nibiramuka bibaye bizamubera imbogamizi mu gokomeza politiki. Obama yakomeje kubumvisha ko bishoboka ndetse bamwe muri bo batangira kumuha inkunga y`amafaranga.

2004 kwiyamamariza kuba senateri w`America

Barack Obama mbere yo gutangira kwiyamamaza yabanje kumenya niba uwitwa Carol Moselyumwirabura w`umugore wari watorewe kuba senateri mu 1992 ataziyamamariza na none uwo mwanya kuko bari kugonganira nko kubaterankunga cyangwa se ugasanga bagabanye amajwi mu matora. Uyu rero ntiyaje kwitabibira ayo matora. Obama yabibonyemo nk`amahirwe agize. Ubwo yahise atangira kwiyegereza bamwe mu banyapolitiki bo muri Chicago kuko aho muri Chicago hari abanyapolitiki bagomba kuba bagushyigikiye byibura kugirango ugire icyo ugeraho.

Ku ikubitiro yahise yiyegereza uwitwa Richard M Daley,icyo gihe wa meya w`umujyi wa Chicago ndetse n`undi munyapolitiki w`umwirabura wari umukuru wa sena yo ya Illinois ari we Emil Jones Jr, wabaye kuva icyo gihe umujyanama we.


Muri mata 2003 uwari senateri ucyuye igihe wa leta ya Illinois ari we Fitzgerald, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza uwo mwanya . Ibyo nabyo Obama yongeye kubibona nk`amahirwe kuko mu ishyaka ryaba Demokarate ari naryo Obama abarizwamo inzira yari ifunguye mu kwiyamamariza uwo mwanya.

Icyo gihe hagaragaye abakandida 7 b`aba Demokarate biyamamarizaga uwo mwanya barimo umugabo umwe w`umukire cyane witwa Blair Hull, ariko uyu byaje kumenyekana ko yaba yarahohoteraga umugore we mu rugo hanyuma bituma abona amajwi 10% nuko Obama yegukana inzinzi muri ayo matora yibanze n`amajwi 53% akaba ari we wari guhagararira ishyaka ry`abademokarate ku mwanya wa senateri wa Illinois aho yagombaga guhangana n`uwitwa Jack Ryan wo mu ishyaka ry`aba Repubulike.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...