Bang Media

terça-feira, 3 de Abril de 2012

Umuhanzi Nuur Fassasi aka Diplomat

umuhanzi diplomat
Diplomat ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda, akaba akoresha injyana ya Hip Hop, benshi bavuga ko uburyo arapamo bujya kwegera cyane ubw’umunyamerika Snoop Dogg.

Amazina ababyeyi bamwise ni Diplomat Nuur Fassasi, yavutse tariki 11/08/1987, avukira i Rwamagana mu cyahoze ari Kibungo. Se yitwa Karera Aziz naho Mama we ni Kantengwa Janat. Umuryango yavutsemo ni uw’abayisilamu.

Amashuri abanza ya yatangiriye muri Ecole Primaire de Kicukiro aza kuyikomereza muri Camp Kigali ari naho yayirangirije, icyo gihe hakabahari muri 2000.

Amashuri yisumbuye yayigiye muri Kigali International Academy (yaje guhinduka Kagarama Secondary School) ari naho yarangirije muri 2008, akaba yarakurikiye ishami ry’ubumenyamuntu(Sciences Humaines).

Izina rye Fassasi barimwise riturutse ku muzungu w’umugiriki wari inshuti magara n’ababyeyi be kandi yakundaga Diplamat cyane, ibyo byatumye bamuha rimwe mu mazina y’uwo muzungo ariryo twavuze haruguru.

Mubahanzi yemera harimo Nas na group 213 yahoze igizwe na Snoop Dogg, Warren G na Nate Dogg.

Mu nzitizi zatumye adatangira muzika hakiri kare harimo kuba umuryango we ari abayisilamu akaba yaribazaga uko bari kubyakira mu gihe yari kuba abaye umuhanzi, indi nzitizi n’uko yari akiri umunyeshuri muri segonderi kandi akaba yarakundaga kwiga, ibi byatumye atangira muzika arangije segonderi.

Yinjira mu buhanzi yatangiye akorana na group yitwa Red G, bakorana indirimbo ebyiri harimo iyitwa Business.

Indirimbo ye bwite yakoze bwa mbere ni “Umucakara w’ibihe”, iyi ndirimbo muri ibi bihe yanyuraga ku ma radiyo yose ya hano mu Rwanda ubudasiba ndetse ikaba yarakunzwe na benshi, yayikoranye n’undi muhanzi urimo uraterimbere cyane muri iki gihe uzwi kw’izina rya Young Junior.

Indirimbo ya kabiri yakoze ni “Umushonji Uguye Isari”, yayikoranye n’umuraperi wemewe cyane hano mu Rwanda witwa Bulldog. Iyi ndirimbo nayo irazwi cyane kandi yakunzwe n’abantu bingeri zose, abato n’abakuru. Nanone kandi mu minsi ishize aherutse gusohora iyo yise “Inzu y’Ibitabo”, yayikoranye n’umwami wa R’N’B nyarwanda, The Ben, ikaba nayo irimo iritwara neza kuma charts.

Diplomat yadutangarije ko n’ubwo abantu benshi bacyeka ko ari muri TOUGH GANG, ngo siko bimeze. Nkuko abyivugira ngo umubano we na TOUGH GANG ni nk’Ubusuwisi na European Union, Ubusuwisi nti buri UE ariko bibanye neza, nguko uko nawe abanye na TOUGH GANG. Mubibahuzaa cyane harimo ko bose bakorera kuri producer umwe ariwe LICK LICK, no kuba bamwe mubagize TOUGH GANG baturanye nawe.

Uyu muhanzi kandi yashyize hanze indirimbo zagiye zikundwa nka Diplomatie, Akotsi k’abatabazi, Inzira ndende, n’izindi. Muri iyi minsi ya vuba uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo Ikaramu ari kumwe na Faycal ikaba iri mu ndirimbo nazo zigaragaza ko uyu muhanzi ari umuhanga mu myandikire y’indirimbo ze.

Mu bintu akunda yatwibwiriye ko akunda cyane gusoma ibitabo bitandukanye, ninayo mpamvu amagambo y’indirimbo ze uba wumva akubiyemo ibintu byinshi birimo ubwenge.

Diplomat nta manager afite nkuko yabidutangarije, ngo buretse ko nta n’umuntu wari wamusaba kumubera manager,ngo ni ikintu yitondera cyane kuko ngo ushaka manager uhamye.

Mu bintu biranga Diplomat iyo ukimubona,harimo kuba afite iryinyo ry’imbere rya silver cyangwa argent.

kugeza na n’ubu uyu muhanzi ntarabasha gusohora album ye ya mbere. Gusa arateganya kuzayishyira hanze vuba. We ubwe mugusobanura uko iyo album izaba imeze, yivugira ko izaba ari bombe. Mu minsi ya vuba uyu muhanzi aheruka muri Mexico, aho yari yatoranijwe hamwe na Eric Senderi, Mako Nikoshwa mu bandi bahanzi mu guherekeza ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17. Iyi tike bari bayihawe na Perezida wa Repubulika nk’abahanzi bamufashije mu gihe cyo kwiyamamariza amatora ya manda ye ya kabiri.

Indirimbo zikunzwe z'Umuhanzi Diplomat

1 Akotsi k’abatabazi - Diplomate feat Mani Martin
2 Imizingo Yatakaye - Diplomate
3 Ndagukumbuye By Pacson feat. Diplomate - Green-P na Partick Nyamitali - Diplomate

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...