Bang Media

quinta-feira, 12 de Abril de 2012

Umukinnyi wakoreye amafaranga menshi kurusha abandi

Gaius Appuleius Dioclès

Ni ikibazo gisanzwe kigaruka buri mwaka kumenya umukinnyi winjije akayabo kurusha abandi, mu mikino yose , nta n`umwe uvuyemo.

Dore ikibazo rero: ni uwuhe mukinnyi wabashije gukorera amafaranga menshi kurusha abandi kuva aho imikino ibereye amarushanwa? Igisubizo kiratungura benshi. Kugeza ubu buri wese azi ko Tiger Woods (Golf) ari we mukinnyi wamenetse, umugani wa babandi, mbese ko ariwe wibitseho amadolari menshi cyane kurusha abandi bakinnyi bose. Inyuma ye hakaza Schumacher, Zidane, Henry, Ronaldinho na ba Roger Federer. Nyamara ibi siko bimeze.

Umukinnyi wakoreye menshi kurusha abandi (guhera igihe ikitwa amarushanwa cyabereyeho) ni umugabo utazwiho byinshi. Yabayeho mu gihe cya kera, ahagana hafi imyaka irenga 1800 irashize (104-146).

Gaius Appuleius Dioclès yari umugabo w`umuromani (Romain), umwuga we wari ugutwara amafarashi (chars). Umwuga we yawutangiye afite imyaka 18 gusa, intsinzi ya mbere ayibona afite imyaka 20, mbere yo kujya mu mikino, yari umuntu woroheje cyane, inkandagira makayi ( cyangwa bitabo) bigakubitiraho kuba yari inkoreragahato (umucakara).

Yamaze imyaka 24 yose mu kibuga, agaragara mu masiganwa 4 257 !!! Yabaye uwa mbere inshuro 1462, aba uwakabiri inshuro 861 !!!

Muri ibyo bihe, umukino wo gusiganwa ku mafarashi wari ugezweho cyane (ni nka ruhago y`ubu aho umukinnyi agurwa amafaranga umuntu atabasha gushyira ku bitugu). Amastade bakiniragaho si nk'ay'ubu, hoya bakiniraga ahantu habugenewe, Cirque. Circus Maximus y`i Roma yakiraga abafana 250 000. Ikindi kandi itike yishyurwaga rimwe mu cyumweru.

Abahanga mu by`amateka n`ibaruramari bavuga ko buri mwaka akayabo ka miliyoni 456,5 z`amayero zabaga ziciye mu biganza bya Gaius Dioclès aturutse mu mikino.

Mu myaka 24 yamaze akina, yakoze ku mafaranga yangana na miliyari 10,7 z`amayero (abazi imibare nibamfashe, kuvunja mu manyarwanda byangoye). Mu gihe cye yari afite umutungo uruta kure cyane uw`Umwami w`abami (Empereur).

Abakunda siporo rero nababwira nti mukomereze aho, iyo uyikunze, ikugirira akamaro, si amafanga gusa, siporo ni ingenzi ku mubiri.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...