Bang Media

Umwami Mutara III Rudahigwa

Umwami Mutara III Rudahigwa
Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911. Ni umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931. Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda.

Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde. Kuva muri 1929, aho yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Umwami Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.


Yaguye i Bujumbura ; mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga 1959, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage bose.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda : ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.


Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga « kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera ». Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari intwari ikomeye mu mateka y’u Rwanda.

Ubwo Rudahigwa yicwaga yari ari guteganya gukorera urugendo ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye I New York, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA).


Kandi Umwami Mutara III Rudahigwa yafashije abanyarwanda batari bake kugera ku bumenyi burambye n’ukuvuga abanyarwanda benshi bagannye ishuri babikesha Umwami Mutara III Rudahigwa.Rudahigwa kandi azahora yibukwa nk’umwe mu batumye ubukirisito bukwira mu Rwanda kuko ariwe mwami wa mbere w’u Rwanda wemeye kubatizwa aba umukirisito.

Akaba kandi yaratuye u Rwanda kirisitu Umwami, iri zina kandi ryahawe Paruwasi ya Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda akaba kandi ariho umwami Mutara III Rudahigwa yari afite ingoro.

Ubwo yateganyaga kuva I Bujumbura agana I New York, nibwo umwami yaje kwitaba Imana kandi yishwe n’icyorezo yari yakingiwe mbere.

Hagati aho ibyegeranyo bitari bike (reports) bivuga ko Rudahigwa yaba yarishwe kuko yari ari mu nzira agana ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye aho yasabaga ko u Rwanda rwakwigobotora ingoma y’abakoloni.


Umwami Rudahigwa, yabatijwe Charles Leon Pierre, yavutse mu 1911, akaba ari mwami wa mbere w’u Rwanda wimye ingoma kandi se akiriho, hari ku ya cumi Nyakanga 1931.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...