Bang Media

Urwenya-Umukozi wo mu Rugo Yakwica

Umugabo yabonye akazi i buraya ,mbere yuko agenda mama we ararwara ariko bidakabije. Nuko asiga aguriye umukozi we wo murugo telephone azajya amubipaho igihe bagize ikibazo akabahamagara. Hashize iminsi itari mike uwo mugabo akabona nta bip iva iwabo ubwo akibwira ko nta kibazo gihari, kera kabaye Abona bip y’umukozi we niko guhita ahamagara wa mukozi wo murugo muri aya magambo:

Patron:allo!

Umukozi:allo patron,hari ikibazo cyabaye!?

Patron:ikibazo kimeze gite?

Umukozi:patron ,umuhini w’igitiyo wavunitse

Patron:ariko sha sinakubwiye ko uzajya umpamagara mu gihe hari ikibazo gikomeye! none se icyo ni ikibazo kweli? Ubwo se ubundi wavunitse urimo gukora iki?

Umukozi: narimo ncukura icyobo muri jardin!: narindimo

Patron: ngo...icyobo! muri jardin yanjye!wacukuraga ushaka iki se?

Umukozi:nahamba imbwa yawe yapfuye!

Patron: ngo,bobby yapfuye?(ararira)yapfuye ite?

Umukozi: yaguye muri piscine ihita ipf

Patron: non,non ibyo ntibishoboka, bobby yanjye yari izi koga ntabwo ishobora kurohama!

Umukozi: ikibazo ni uko muri piscine nta mazi yararimo

Patron:ng!piscine nta mazi kubera iki

Umukozi:amazi twayakoresheje tuzimya inzu yahiye!

Patron: ngo!ngo!inzu yahiye?!yahiye ite?

Umukozi:ni mukecuru(nyina wa patron)wacanye bougie hanyuma itwika intebe n’ameza nyuma inzu yose irashya

Patron: mana yanjye we!none se mukecuru yababaye cyane?

Umukozi: simbizi!

Patron: ngo ntubizi?!

Umukozi: none se ko mukecuru atigeze asohoka!aracyari mu nzu.

Patron:ngo...?yahiriye mu nzu,oh la la,ariko uziko nta kintu nakimwe kiri positif wavuze byose ni negatif gusa!

Umukozi:eh patron!ndibutse hari ikintu kimwe kiri positif nibutse!
Patron:ikihe?

Umukozi: ya test kuri sida wakoresheje,bazanye igisubizo!

Patron: eh!wabisomye?
Umukozi: yego!

Patron: bimeze bite?
Umukozi: sinakubwiye se,ni positif nyine!!

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...